Abishyuza indishyi z’ibyangijwe n’inyamaswa barasabwa kwirinda uburiganya.

Ku wa 26 Mata  kugeza kuwa 1Gicurasi 2022, abakozi ba SGF bari mu gikorwa cyo kwemeza indishyi z’ubwone mu bwumvikane n’abangirijwe n’inyamaswa , mu mirenge ituriye pariki y’ibirunga. Abaturage bangirizwa n’inyamaswa ziyiturutsemo, basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo bakirinda uburiganya.

Madamu florance Nibakure uyobora ishami rishinzwe indishyi( compensation unit ) muri SGF yasobanuriye aba baturage ko bajya bareka kugira uburiganya mu gihe bishyuza indishyi ku byabo nk’uko byagaragaye kuri bamwe muri bo.

Yabibukije kandi kujya burri wese usaba indishyi atanga konti( compte ) ye bwite, kuko hari benshi batinda kubona amafaranga yabo bitrutse ku kuba baratanze konti zitari izabo cyangwa bagatanga izanditse nabi.

Ku kibazo cy’abagaragaje ko igiciro cy’ibiti gikwiye kongerwa, bizejwe ko bizasuzumwa, bazakazamenyeshwa umwanzuro mu minsi iri imbere.

Abaturage bongeye kwibutswa kujya basarura imyaka yabo nyuma y’uko abakozi ba SGF basuriye ubwone bwabo. Bamwe mu baturage bahakaniwe kuko basaruye batarasurirwa ubwone.