Abakozi ba SGF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero banoroza imiryango y’Abaharokokeye

Kuri uyu wa 4 Kamena 2022, Abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) basuye rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, batanga inkunga yo kwita kuri uru rwibutso, banoroza imiryango cumi n’umwe (11) y’abaharokokeye.

Bwana Gasozi Said, umukozi ku rwibutso rwa Bisesero, yasobanuriye abakozi ba SGF amateka y’ubutwari yaranze abanyabisesero kuko birwanyeho bakabasha guhangana n’ibitero by’abazaga kubica, n’ubwo nyuma ibyo bitero byaje guhabwa imbaraga n’abasirikare ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta baje kubarusha ingufu bakica benshi.

Seromba Charles warokokeye aha mu Bisesero ni umwe mu borojwe. Yashimiye SGF kuba yabazirikanye ikaza kubafata mu mugongo. Yasobanuye uburyo Abatutsi bo mu Bisesero bahereye kera batotezwa babwirwa ko bazicwa kuva mu 1959 ariko igihe cyose babaga batewe birwanagaho. Mu 1994 ubwo jenoside yatangiraga, we na bagenzi be bayobowe na Birara Aminadab n’umuhungu we Zigira bihagazeho ku buryo bukomeye bagahangana n’ibitero by’abicanyi n’ubwo nyuma baje kurushwa ingufu n’interahamwe bakicamo benshi na Birara n’umuhungu we Zigira barimo, bakaba bashyinguye mu mva zihariye kuri uru rwibutso.

Muhirwa Joseph, umukozi w’Umurenge wa Rwankuba ushinzwe amashyamba n’ibidukikije, niwe wari uhagarariye Umurenge muri iki gikorwa. Yashimiye SGF kuba yaje gusura uru rwibutso, ikanafata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasobanuye ko kuza kunamira abazize jenoside ari igikorwa cyiza kuko bituma amateka ya jenoside atibagirana, bigafasha mu guhangana n’abayipfobya.

Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr. Nzabonikuza Joseph yasobanuye ko buri mwaka SGF igira gahunda yo kugira urwibutso abakozi basura, bakanafata mu mugongo abacitse ku icumu mu rwego rwo kubashyigikira. Yashimye ubutwari Abanyabisesero bagize, yizeza ko SGF izakomeza kuba hafi abacitse ku icumu. Ni muri urwo rwego horojwe imiryango cumi n’umwe (11) hagamijwe gushyigikira gahunda ya girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umuyobozi wa SGF yasabye ko iyi miryango yorojwe izi nka nizibyara  bazoroza bagenzi babo, hakurikijwe uko gahunda ya girinka isanzwe ikurikizwa.

Uru rwibutso rwa Bisesero ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi mirongo itanu (50,000). Mu Bisesero harokokeye abantu Magana inani (800). Uru rwibutso ruriho urukuta rugaragaraho amazina igihumbi (1000) ya bamwe mu bahiciwe. Bisesero yari imwe muri Segiteri zari zigize Komini ya Gishyita. Gishyita ikaba yari imwe muri Komini icyenda (9) zari zigize Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi.