Kuva ku wa 10 kugeza ku wa 15 Ukwakira, abakozi ba SGF bari mu gikorwa cyo kwishyura indishyi ku baturage baherutse kwangirizwa ibyabo n’inyamaswa, harimo n’abakomerekejwe n’imbogo.
Niyibizi, ni umwe mu bakomerekejwe n’imbogo. Asobanura ko hashize amezi 3 imbogo imukomerekeje. Uretse gukomereka, na telefoni ye yarangiritse ubwo yahungaga iyi nyamaswa. Ashima kuba SGF yabasanze iwabo kugirango bakurikirane ibibazo batewe n’iyi nyamaswa.
Habimana utuye mu murenge wa Nyange nawe yakomerekejwe n’imbogo ku wa 18 Nyakanga 2022. Nyuma y’ukwezi yivuza ubu amaze koroherwa. Ashima uburyo SGF yamubaye hafi, kuri ubu akaba yiteguye gusinyira indishyi akazanakomeza gufashwa kwivuza kuko asigaranye ikibazo cy’amenyo yavuyemo.
Madamu Nibakure Florence, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi(compensation unit) atangaza ko abonewe mu kwezi kwa 8 n’ukwa 9 baturiye pariki y’ibirungan n’iya Gishwati-Mukura aribo barimo guhabwa indishyi.Yasobanuye ko uwangirijwe wese n’inyamaswa ahabwa indishyi hakurikije uko amategeko abigena. Asaba abagira ibazo byo kwangirizwa ibyabo cyangwa gukomeretswa n’inyamaswa kujya batangira amakuru ku gihe,kugirango hakurikiranwe ibibazo byabo nyuma babarirwe indishyi.