Kuri uyu wa 15/12/2022, Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF) cyashyikirije inka imiryango 11 y’Abarokotse jenoside bo mu Bisesero, Umurenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi. Izi nka bari barazemerewe ubwo SGF yasuraga urwibutso rwa Bisesero ku itariki ya 04/06/2022, yiyemeza gufata mu mugongo abaharokokeye bakaboroza.
MUKANKWAYA Anastasie, ni umwe mu borojwe na SGF. Avuga ko ashimishijwe cyane no kuba yongeye kubona inka mu muryango we,iyi nka izamufasha kuzamura imibereho, kuko azabona ifumbire bimufashe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’amata azatuma bagira ubuzima bwiza.Asobanura ko izi nka bahawe zizanagirira akamaro abaturanyi babo kuko bazaboroza.
Umuyobozi wa SGF asobanura ko bahisemo koroza aba baturage, kuko basanzwe ari aborozi,izi nka zije zunganira gahunda ya girinka zikazatuma aba baturage bazihawe babasha kwiteza imbere, bazanagabire bagenzi babo nizibyara. Yemeza ko SGF izakomeza kuba hafi no gushyigikira Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko buri mwaka hatoranywa abakeneye ubufasha kurusha abandi bagahabwa ubufasha bakeneye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Mukase Valentine, abahagarariye IBUKA kurwego rw’Akarere n’urw’umurenge, umuyobozi w’umurenge wa Rwankuba,abaturage bahawe inka, n’abahagarariye inzego z’umutekano.