Abagana Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF)baragirwa inama yo kujya bazana dosiye zisaba indishyi zitararenza igihe giteganywa n’itegeko, kuko kutazizana ku gihe bibagiraho ingaruka yo kudahabwa indishyi kuko zitangwa hakurikijwe itegeko.
Me Ferdinand Iryamukuru, ni umwe mu bunganira abandi mu mategeko,asanzwe afasha abagize ibibazo mu kubagira inama no mu gihe bagize impanuka kubunganira mu mategeko. Asobanura ko dosiye ya Nshimiyimana Charles yunganira mu mategeko yasanze ifite ikibazo cy’ubukererwe, kuko bayizanye muri SGF irengeje imyaka ibiri impanuka ibaye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi (compensation unit) muri SGF Madame Nibakure Florence, agira inama abagana SGF kujya bakurikirana dosiye zabo bakanazizanira SGF ku gihe, kuko ubukererwe ari kimwe mu Bituma benshi mu basaba indishyi bahakanirwa.
Itegeko riteganya ko uwishyuza indishyi ku mpanuka yo mu muhanda asabwa kuba yaramenyesheje polisi iby’iyi mpanuka mu gihe kitarengeje iminsi 7 impanuka ibaye, dosiye isaba indishyi igashyikirizwa SGF bitarengeje imyaka ibiri impanuka ibaye.