Umuryango wa Nkurunziza Paul wakomerekejwe n’imvubu Urashima SGF kuba ikomeje kubaba hafi

Uwimana Marie, umufasha wa Nkurunziza Paul wakomerekejwe n’imvubu ku itariki 25 Gashyantare 2022 arashimira Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) ku buryo bababaye hafi kuva umugabo we yagira ibyago byo gukomeretswa n’imvubu, kubasura ku bitaro no kubaha amafaranga yo kuba bifashisha kugira ngo umurwayi akomeze kwitabwaho uko bikwiye.

Uwimana Marie utuye mu karere ka Gatsibo,umurenge wa Kiramuruzi asobanura ko ibi byago byaje bibatunguye, umugabo we akimara gukomeretswa n’imvubu bamujyanye ku bitaro bya Kiziguro, ariko bitewe n’uburyo yari arembye babohereza ku bitaro bya Kanombe ari naho arimo kuvurirwa kugeza ubu.

Ashimira SGF yakomeje kubaba hafi mu bijyanye no kubafasha kubona ibyangombwa bisabwa kugira ngo babashe kubona serivisi bakeneye, ndetse no kubitaho mu buryo bw’amikoro kuko byari byababereye imbogamizi mu kubona imiti n’ibindi bikenewe mu kwita ku murwayi.

Umuyobozi w’ishami ry’imari n’imiyoborere (DAF) muri SGF madamu Rose UWAMARIYA, yijeje uyu muryango ko SGF izakomeza kubaba hafi nk’uko biri mu nshingano z’iki kigo zo kugoboka abagize ibibazo biturutse ku mpanuka ziterwa n’inyamaswa zo muri pariki n’ahandi hantu hakomye, ndetse n’iziterwa n’ibinyabiziga bitamenyekanye, ibitagira ubwishingizi,n’ibyibwe. Akaba ari muri urwo rwego yari yasuye Nkurunziza Paul kuri uyu wa 28 Gashyantare, muri gahunda SGF isanzwe ikora yo kwita ku bagenerwabikorwa b’iki kigo.