Abakozi ba SGF bahuriye mu mwiherero ugamije kwigira hamwe uko banoza imikorere n’imikoranire

Kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, abakozi ba SGF bahuriye mu mwiherero w’umunsi 1, ugamije kurebera hamwe uko barushaho kunoza imikorere n’imikoranire, hagamijwe gutanga serivisi inoze ku bagana Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka. Komisiyo y’abakozi nayo yibukije abakozi ba SGF imikorere n’imyitrwarire ikwiye kuranga umukozi wa Leta.

Umuyobozi mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph yashimiye abakozi ayobora ku myitwarire n’imikorere isanzwe ibaranga, abasaba kurushaho kunoza ibyo basanzwe bakora neza, ariko bakanongera ingufu ahagaraga ko hari icyuho, hashingiwe ku mihigo y’abakozi imwe n’imwe yagaragaye ko itagezweho nk’uko byari byateganyijwe. Yasabye ko imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero yahabwa agaciro na buri wese, kandi buri mukozi akirinda impamvu yatuma agawa.

Bwana Musabyimana Jean Damascene na Madamu Nyiransengimana Cecile bari bahagarariye komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, bibukije abitabiriye uyu mwiherero ko bakwiye kujya batanga serivisi inoze kandi mu gihe cyagenwe, gushyira umuturage ku isonga, no kurangwa n’imyitwarire ijyanye n’indangagaciro ziranga umukozi wa Leta yaba mu kazi ndetse n’aho batuye. Ibi bikaba bigamije kugaragaza isura nziza y’igihugu no gutuma abaturage bakomeza kugirira icyizere Leta.