SGF iri mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba mu gikorwa cy’ubwumvikane ku ndishyi z’abangirijwe n’inyamaswa zituruka muri pariki z’igihugu

Kuva ku itariki ya 21 kuzageza ku ya 25 Werurwe 2023, abakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF)bari mu ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu gikorwa cyo kwemeranya n’abangirijwe n’inyamaswa mu bwumvikane ku ndishyi bagenewe hashingiwe ku mitungo yabo yangijwe n’inyamaswa zituruka muri pariki z’igihugu.

Biteganyijwe ko hazasinyishwa indishyi mu bwumvikane abaturage bagera kuri 80 bo mu turere twa Nyaruguruna Nyamagabe two mu ntara y’Amajyepfo, Nyamasheke na Rusizi bo mu ntara y’Uburengerazuba.