Amarushanwa ya sit ball aterwa inkunga na SGF yasojwe kuri uyu wa 1/4/2023

Kuri uyu wa 1/04/2023, mu cyumba cy’imikino cy’ikigo cy’amashuri cya Lycee de Kigali hasorejwe amarushanwa y’imikino ya sit ball, yari yitabiriwe n’amakipe 10 y’abagabo, namakipe 10 y’abagore. Aya marushanwa yateguwe na Rwanda paralympic (ishyirahamwe ry’imikino y’abantu bafite ubumuga), ibi bikorwa bikaba biterwa inkunga na SGF n’abandi bafatanyabikorwa b’iri shyirahamwe.Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abantu bafite ubumuga bwana Jean Baptiste Murema yasobanuye ko mu gutangiza iyi mikino hari hitabiriye amakipe 20 ku bagabo, n’andi 20 ku bagore. Amakipe yageze ku musozo ni 10 ku bagabo, no mu bagore ni 10. Yemeza ko urwego imikino y’abafite ubumuga igezeho rushimishije, ndetse ashimira uturere kuba duha agaciro iyi mikino, kuko kuri ubu uturere 30 twose dufite amakipe yaba mu bagore no mu bagabo. Yasabye ko n’indi mikino isigaye nayo yashyirwamo ingufu.Uyu muyobozi yashimiye SGF (Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka) ku nkunga ibatera, kuko ari ingirakamaro kugira ngo iyi mikino ibashe kugenda neza, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza, bityo abafite ubumuga bakarushaho gusabana ndetse bakaniteza imbere binyuze muri siporo.

Iyi mikino yasojwe ikipe y’akarere ka Musanze ariyo yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore, naho mu bagabo igikombe cyatwawe n’ikipe y’Akarere ka Karongi.