SGF Yagiranye ikiganiro n’abamwe mubayobozi ba IGCP ,RDB n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge mukurebera hamwe uko barushaho gukomeza gutanga service inoze.

Kwirinda uburiganya, no kumenyekanisha ubwone hakiri kare ku bakozi bashinzwe ubuhinzi (Agronomes) mu mirenge ikoze kuri parike y’ibirunga ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka (SGF) Madame Nibakure Florence.

Ibi umuyobozi ushinzwe indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka yabitangarije mu nama yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 27/04/2023 akaba ari inama yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi ba parike y’ibirunga(IGCP), abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) , abahagarariye amakoperative hamwe n’abakozi b’ikigega cyihariye cy’ingoboka (SGF) ikaba yabereye mu karere ka Musanze ahazwi nka garden  palace hotel. 

Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriya iyi nama, madame Nibakure Florence yagarutse ku miterere y’amadosiye y’ubwone bw’inyamaswa ziturutse muri parike y’ibirunga yakiriwe muri SGF, aho yagaragajeko akomeje kwiyongera ku buryo buri hejuru. Aha akaba yaboneyeho kwerekana ko uhereye mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka ushize wa 2022, amadosiye yakiriwe yikubye inshuro esheshatu.

Muri kino kiganiro yari yageneye abitabiriye inama, yaboneyeho kubasaba gukorera hamwe cyane cyane aha akaba yasabye abashinzwe ubuhinzi mu mirenge ikoze kuri parike y’ibirunga nka bamwe mu bakira amadosiye bakanayasuzuma ko bakwiye gukorana bya hafi n’abaturage, bakirinda amanyanga agamije gutubura ubwinshi bw’amadosiye ariko na none bakirinda kugira umuturage barenganya. Yakomeje abibutsa amwe mu makosa yagiye agaragara nk’aho hari imirenge imwe nimwe yagiye igaragaramo amakosa nk’aho hari aho ubwone bwagiye buruta ubunini bw’umurima, gutinda kumenyekanisha amadosiye bigatuma abasura ubwone basanga butakigaragara, ubwone bugenda bugaruka, ndetse na bamwe mu bashinzwe ubuhinzi bagenda bashyira amatariki atariyo ku madosiye.

Mu gusoza, umuyobozi ushinzwe indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka (SGF) yahaye umwanya abari bitabiriye inama bagira ibibazo, inyunganizi n’ibitekerezo batanga, aho benshi bibanze ku byakorwa kugirango amadosiye y’ubwone bw’inyamaswa zituruka muri parike y’ibirunga agabanuke. Aha hakaba harimo no gukomeza kubaka urukuta kuri parike rutuma inyamaswa zidakomeza gusohoka cyane nk’imwe mu mpamvu zituma ubwone bwiyongera cyane.