Mu rwego rwo gushyigikira imikino y’abafite ubumuga, kuwa 7/5/2023 SGF yitabiriye imikino isoza amarushanwa ya sitting volley ball itera inkunga. Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bwana Murema Jean Baptiste yashimiye Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) uburyo ibaba hafi igashyigikira ibikorwa bya siporo y’abafite ubumuga.
Uyu muyobozi yashimiye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abafite ubumuga, kuko kubashyigikira bibatera imbaraga zo kwiteza imbere bakava mu bukene. Yasabye nizindi nzego zitagaragaza ubushake bwo kwita ku bafite ubumuga kwikosora, bagafatanya n’abandi guteza imbere imibereho y’abagize ibyago byo kugira ubumuga.
Bwana Nshuti Frank wari uhagarariye SGF muri iki gikorwa, yashimiye imikoranire myiza y’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga na SGF, n’uburyo inkunga bahabwa bayikoresha neza mu bikorwa biteza imbere abafite ubumuga. Yabijeje ko SGF izakomeza gukorana nabo neza.
Muri iyi mikino amakipe 4 y’abagabo y’uturere twa Rusizi, Musanze,Gisagara na Gasabo niyo yabashije kugera kuri iki cyiciro cya nyuma, cyasojwe igikombe gitwawe n’ikipe y’Akarere ka Gasabo. Mu bagore naho icyi cyiciro cyabashije kugerwamo n’amakipe 4 y’akarere ka Musanze, Gicumbi,Nyarugenge na Bugesera. Igikombe cyatwawe n’akarere ka Bugesera.