Kuri uyu wa 26/5/2023, abakozi ba SGF (Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka) basuye urwibutso rwa commune rouge ruherereye mu karere ka Rubavu, banoroza amatungo magufi abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka karere mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kwiyubaka. Abahawe aya matungo bashimiye SGF kuba yabazirikanye, ikanabaha aya matungo bemeza ko azabafasha mu kubateza imbere, bakazanoroza bagenzi babo.
Mukankusi Thamar,ni umwe mu bagize imiryango 80 yorojwe intama. Asobanura ko bishimiye cyane kuba SGF yabasuye ikanaboroza intama. Uyu mukecuru ufite abuzukuru 7 arera, avuga ko abayeho mu buzima butamworoheye, ariko yizera ko intama ahawe izamufasha kubona ifumbire, ikazororoka bikazamufasha kuzamura imibereho ye.
Umuyobozi mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph yasobanuye ko kwibuka twiyubaka nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, bisobanuye kugira imbaraga no gushyigikirwa. Akaba ari muri uru rwego rwo gushyigikira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, SGF yazirikanye igikorwa cyo gusura urwibutso, ikanateganya ibikorwa byo gushyigikira abarokotse jenoside. Yakomeje asobanura ko SGF yahisemo koroza aba baturage intama, kuko arizo zororoka muri aka gace. Yijeje ko SGF nk’ikigo cya leta, izakomeza kuba hafi no kwita ku bacitse ku icumu harwanywa amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Uyu muhango witabiriwe n’abakozi ba SGF, abahagariye IBUKA ku rwego rw’umurenge no ku rwego rw’igihugu,akarere ka Rubavu, n’imiryango 80 yatoranyijwe mu mirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Rubavu.