Inshingano za SGF ni izi zikurikira

1° kwishyura indishyi abantu bahohotewe cyangwa bangirijwe n’ikinyabiziga gifite moteri kigendera ku butaka, iyo:


a) kitashoboye kumenyekana;
b) uburyozwe bugiturukaho butafatiwe ubwishingizi butegetswe, ku binyabiziga bifite moteri;
c) cyibwe cyangwa cyambuwe ku ngufu nyiracyo, ugitwaye cyangwa ugifiteho uburenganzira;


2° kwishyura indishyi abahohotewe n’inyamaswa;

3° kugoboka mu buvuzi abantu bakomerekejwe cyangwa bamugajwe n’impanuka zatewe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka cyangwa n’inyamaswa mu gihe hagitegerejwe kumenya ugomba kuryozwa impanuka;
4° gukusanya amakuru yose ajyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka hifashishijwe amasosiyeti y’ubwishingizi, Ikigo cy’imisoro n’amahoro n’izindi nzego hagamijwe kumenya ibinyabiziga bigenda bidafite ubwishingizi kugira ngo, ku bufatanye n’inzego za Polisi, bivanwe mu muhanda;
5° kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira impanuka;
6° kugira uruhare mu bikorwa byo kugira inama abahohotewe n’impanuka zavuzwe mu gace ka mbere n’aka 2° tw’iyi ngingo mu gihe bakurikirana ubwishyu bwabo na nyuma yaho.