Ibyangombwa bisabwa Indishyi

Ni ibihe bintu by’ingenzi uwahohotewe mu mpanuka ushaka ko Ikigega kimugoboka asabwa gukurikiza ?

Ku bakomerekejwe n’ikinyabiziga

  1. Agomba guhita abimenyesha station ya Polisi yegereye aho yakoreye impanuka bitakunda akabikora mu gihe kitarenze iminsi irindwi yabimenyesheje polisi, igihe atabishoboye we ku giti cye umuvandimwe cyangwa undi muntu wese ubibonye ashobora kubikora.
  2. Agomba mu gihe kitarenze imyaka ibiri uhereye igihe impanuka yabareye kubimenyesha Ikigega aho gikorera cyangwa ubinyujije mu iposita cyangwa kuri email y’Ikigega.
  3. Agomba kuzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo uze gusaba indishyi.

Ku bakomerekejwe n’inyamaswa

  1. Agomba guhita abimenyesha inzego z’ubuyobozi ndetse n’itsida ry’abagomba kuzuza ku nyandiko z’ubwone mu gihe kitarenze iminsi 7
  2. Agomba kubimenyesha Ikigega cyihariye cy’Ingoboka mu gihe kitarenze ameze abiri(2) uhereye igihe impanuka yabereye iyo ari ibintu byangiritse no mu gihe kitarenze imyaka ibiri (2) iyo wakomeretse cyangwa ari umuvandimwe wishwe n’inyamaswa.
  3. Agomba kuzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo atange dosiye.

Ni ibihe byangombwa bisabwa abasaba indishyi ?
Ku bahohotewe n’ibinyabiziga :

Iyo ari ibintu byangirikiye mu mpanuka :

  • Inyandikomvugo ya Polisi igararaza uburyo impanuka yagenze ;
  • Inyandikomvugo z’abatangabuhamya bose babonye impanuka ;
  • Inyandiko y’igenagaciro k’ibyangiritse
  • Amafoto agaragaza ibyangiritse
  • Inyandiko igaragaza ko ibintu byangiritse ari ibyawe ( carte jaune, icyemezo cy’umutungu..)
  • Ku watumwe kugaraza icyemezo cyakozwe n’uwamutumye (procuration). Iyo ari umuntu wakomeretse :
  • Ibaruwa isaba indishyi ;
  • Inyandikomvugo ya Polisi igararaza uburyo impanuka yagenze ;
  • Inyandiko ya muganga igaragaza ibikomere yagize akimara gukora impanuka
  • Inyandikomvugo z’abatangabuhamya bose babonye impanuka ;
  • Icyemezo cy’amavuko
  • Icyemezo cy’umwirondoro
  • Icyemezo cy’uko uriho giteyeho ifoto
  • Amafoto abiri.


Iyo ari umuntu wahohotewe n’ikinyabiziga agapfa

Iyo ari uwitabye Imana, indishyi zihabwa abavandimwe be bakurikira :

  1. Ababyeyi iyo bakiriho
  2. Abavandimwe iyo bakiriho
  3. Umugore we iyo akiriho
  4. Abana be bariho

Ibyangombwa basabwa :

  • Ibaruwa yanditswe n’umuntu umwe ubahagarariye abasabira cyangwa buri muntu wese akisabira
  • Inyandikomvugo ya Polisi igararaza uburyo impanuka yagenze ;
  • Inyandiko ya muganga igaragaza ibikomere yagize akimara gukora impanuka
  • Inyandikomvugo z’abatangabuhamya bose babonye impanuka.


Kuri buri wese usabirwa indishyi :

  • Icyemezo cy’amavuko
  • Icyemezo cy’umwirondoro
  • Icyemezo cy’uko uriho giteyeho ifoto
  • Icyemezo cyo gushyingirwanwa ku wo bashakanye.


Ku wapfuye :

  • Icyemezo cy’uko yapfuye
  • Icyemezo cy’amavuko
  • Icyemezo cy’umwirondoro.


Ibyangombwa bisabwa abasaba indishyi nyuma guhohoterwa n’inyamaswa
Ku bintu :

  • Ibaruwa isaba indishyi
  • Inyandiko y’ubwone yashyiweho umukono n’abateganyijwe bose
  • Amafoto agaragaraza ubwone.

Ku muntu wakomeretse :

  • Ibaruwa isaba indishyi
  • Inyandiko y’uwahohotewe n’inyamaswa
  • Amafoto
  • Inyandiko ya muganga igaragaza ko ibikomere afite yabitewe n’inyamaswa.

Ku basaba indishyi zituruka ku mpanuka umuvandimwe wabo yarapfuye azize ibikomere yatewe n’inyamaswa :

  • Ibaruwa isaba indishyi
  • Inyandiko yi’uwahohotewe n’inyamaswa
  • Amafoto
  • Inyandiko ya muganga igaragaza ko ibikomere afite yabitewe n’inyamaswa.

Kuri buri wese usabirwa indishyi :

  • Icyemezo cy’amavuko
  • Icyemezo cy’umwirondoro
  • Icyemezo cy’uko uriho giteyeho ifoto
  • Icyemezo cyo gushyingirwanwa ku wo bashakanye.

     

    Ku wapfuye :

  • Icyemezo cy’uko yapfuye
  • Icyemezo cy’amavuko
  • Icyemezo cy’umwirondoro.

Impamvu Ikigega gishobora guhakana indishyi cyasabwe :

  1. Iyo uwasabye indishyi asaba indishyi zituruka ku mpanuka yatewe n’impamvu zidateganyijwe mu ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko N° 52/2011 ryo kuwa 14/12/2011 Itegeko rishyiraho Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka ;
  2. Iyo uwasabye atari nyiri ibyangiritse cyangwa ntacyo apfana n’uwahohotewe mu mpanuka ;
  3. Iyo bigaragaye ko uwasabye indishyi yakoresheje inyandikompimbano cyangwa ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose ;
  4. Iyo uwasabye indishyi yimanye amakuru nkana yasabwe mu nyungu zo gusesengura dosiye ye isaba indishyi
  5. Iyo bigaragaraye ko ari nyirabayazana w’impanuka yagize
  6. Iyo uburangare yagize aribwo bwamuteye impanuka cyangwa bwatumye hatamenyekana icyamuteje impanuka.

Amategeko yifashishwa mu gusaba no mu kubara indishyi :

Indishyi zituruka mpanuka zatewe n’ibinyabiziga :

  • Itegeko-teka n° 35/75 ryo kuwa 7 kanama 1975 rigena ubwishingizi butegetswe ku buryozwe bw’ikinyabiziga bifite moteri.
  • Itegeko n° 41/2001 ryo kuwa 19/09/2001 ryerekeye imyushyurira y’abangirijwe n’impanuka zitewe n’ibinyabiziga bigenzwa na moteri bigenda ku butaka.
  • Iteka rya perezida n°31/01 ryo ku wa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga.
  • Itegeko N° 52/2011 ryo kuwa 14/12/2011 rishyiraho Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka ku Bwishingizi bw’Uburyozwe bw’Impanuka z’Ibinyabiziga Bifite Moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa (SGF), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

Indishyi zituruka ku mpanuka zatewe n’inyamaswa :

  • Itegeko N° 52/2011 ryo kuwa 14/12/2011 rishyiraho Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka ku Bwishingizi bw’Uburyozwe bw’Impanuka z’Ibinyabiziga Bifite Moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa (SGF), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
  • Iteka rya minisitiri w’intebe No26/03 RYO KUWA 23/05/2012 rigena ibipimo ,uburyo bwo kubara ,ibisabwa n’ibikurikizwa mu gutanga indishyi n’ibindi bigenerwa uwahohotewe n’inyamaswa