SGF yashyikirije inka imiryango 11 y’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Bisesero

Kuri uyu wa 15/12/2022, Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF) cyashyikirije inka imiryango 11 y’Abarokotse jenoside bo mu Bisesero, Umurenge wa Rwankuba,...

SGF has received a delegation from Namibia motor vehicle fund for a study visit

 On 27th October 2022, SGF has received the delegation from Namibia motor vehicle fund led by Ms Rosalia Martins Hausiku for a study visit. They...

SGF iri mu gikorwa cyo kwishyura abaherutse kwangirizwa ibyabo n’inyamaswa harimo n’abakomerekejwe n’imbogo

 Kuva ku wa 10 kugeza ku wa 15 Ukwakira, abakozi ba SGF bari mu gikorwa cyo kwishyura indishyi ku baturage baherutse kwangirizwa ibyabo n’inyamaswa,...

Abakozi ba SGF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero banoroza imiryango y’Abaharokokeye

Kuri uyu wa 4 Kamena 2022, Abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) basuye rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, batanga inkunga...

Abishyuza indishyi z’ibyangijwe n’inyamaswa barasabwa kwirinda uburiganya.

Ku wa 26 Mata  kugeza kuwa 1Gicurasi 2022, abakozi ba SGF bari mu gikorwa cyo kwemeza indishyi z’ubwone mu bwumvikane n’abangirijwe n’inyamaswa , mu...

Ijambo ry’Ikaze

IJAMBO RY’IKAZE KU RUBUGA RW’IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA

Twishimiye guha ikaze abasura uru rubuga ruvuguruye rw’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF), ikigo cya Leta gikora mu rwego rw'ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. SGF itanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw'u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye!

Mu kuzirikana abantu b'ingeri zose bashobora kudusura kuri uru rubuga no mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza, twiyemeje kubagezaho amakuru mu buryo buvuguruye kandi bworoshye. Intego yacu ni uko gusura uru urubuga byakorohera buri wese, bityo rukaba koko umuyoboro mwiza udufasha gutanga no kubona amakuru, hifashishijwe ikoranabuhanga ryihuse.

Uru rubuga rwashyizweho hagamijwe guha abarusura amakuru ku gihe, by'umwihariko: amakuru kuri SGF, inshingano n'ibikorwa byayo, amatangazo y'akazi, amasoko, amakuru y'abafatanyabikorwa, n’ibindi... Ikindi, ni uko uru rubuga tuzakomeza kurwubaka ku buryo ruzaba koko inzira nyabagendwa mu kubona serivisi zitangwa na SGF, nko koroherezwa mu kutugezaho inyandiko isaba indishyi, gukurikirana aho gusesengura izo nyandiko bigeze no guhabwa ibisubizo ku bibazo bitandukanye abatugana bagira.


Mu kuvugurura uru rubuga, twibanze kandi ku gushyira imbuga nkoranyambaga z'itumanaho mu birugize, ku buryo aho waba uri hose wadukurikirana kuri Twitter, Facebook na YouTube, kandi ukaba watwoherereza ubutumwa kuri e-mail.


Tubashishikarije kuduha ibitekerezo byanyu ndetse n’ibyifuzo bidufasha kurushaho kunoza amakuru ku rubuga rwacu!

Dr. NZABONIKUZA Joseph
DIRECTOR GENERAL

Amakuru Mashya

Amatangazo

Amasoko