Abakozi ba SGF basuye urwibutso rwa commune rouge banoroza abacitse ku icumu rya jenoside

Kuri uyu wa 26/5/2023, abakozi ba SGF (Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka) basuye urwibutso rwa commune rouge ruherereye mu karere ka Rubavu, banoroza...

SGF yashimiwe uburyo ishyigikira abafite ubumuga

Mu rwego rwo gushyigikira imikino y’abafite ubumuga, kuwa 7/5/2023 SGF yitabiriye imikino isoza amarushanwa ya sitting volley ball itera inkunga....

SGF Yagiranye ikiganiro n’abamwe mubayobozi ba IGCP ,RDB n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge mukurebera hamwe uko barushaho gukomeza gutanga service inoze.

Kwirinda uburiganya, no kumenyekanisha ubwone hakiri kare ku bakozi bashinzwe ubuhinzi (Agronomes) mu mirenge ikoze kuri parike y’ibirunga ni bimwe mu...

Abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa ba SGF barashima gahunda yo kurushaho kubegera hagamijwe kunoza serivisi

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF)kigeza ku bagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo, hashyizweho...

Amarushanwa ya sit ball aterwa inkunga na SGF yasojwe kuri uyu wa 1/4/2023

Kuri uyu wa 1/04/2023, mu cyumba cy’imikino cy’ikigo cy’amashuri cya Lycee de Kigali hasorejwe amarushanwa y’imikino ya sit ball, yari yitabiriwe...

Ijambo ry’Ikaze

IJAMBO RY’IKAZE KU RUBUGA RW’IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA

Twishimiye guha ikaze abasura uru rubuga ruvuguruye rw’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF), ikigo cya Leta gikora mu rwego rw'ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. SGF itanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw'u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye!

Mu kuzirikana abantu b'ingeri zose bashobora kudusura kuri uru rubuga no mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza, twiyemeje kubagezaho amakuru mu buryo buvuguruye kandi bworoshye. Intego yacu ni uko gusura uru urubuga byakorohera buri wese, bityo rukaba koko umuyoboro mwiza udufasha gutanga no kubona amakuru, hifashishijwe ikoranabuhanga ryihuse.

Uru rubuga rwashyizweho hagamijwe guha abarusura amakuru ku gihe, by'umwihariko: amakuru kuri SGF, inshingano n'ibikorwa byayo, amatangazo y'akazi, amasoko, amakuru y'abafatanyabikorwa, n’ibindi... Ikindi, ni uko uru rubuga tuzakomeza kurwubaka ku buryo ruzaba koko inzira nyabagendwa mu kubona serivisi zitangwa na SGF, nko koroherezwa mu kutugezaho inyandiko isaba indishyi, gukurikirana aho gusesengura izo nyandiko bigeze no guhabwa ibisubizo ku bibazo bitandukanye abatugana bagira.


Mu kuvugurura uru rubuga, twibanze kandi ku gushyira imbuga nkoranyambaga z'itumanaho mu birugize, ku buryo aho waba uri hose wadukurikirana kuri Twitter, Facebook na YouTube, kandi ukaba watwoherereza ubutumwa kuri e-mail.


Tubashishikarije kuduha ibitekerezo byanyu ndetse n’ibyifuzo bidufasha kurushaho kunoza amakuru ku rubuga rwacu!

Dr. NZABONIKUZA Joseph
DIRECTOR GENERAL

Amakuru Mashya

Amatangazo

Amasoko